ENJOY FREE DELIVERY WITHIN NAIROBI FOR ORDERS ABOVE 8,000
HELP / SUPPORT

0794 233 261

 
TWAGIRUMUKIZA FIDELE

TWAGIRUMUKIZA FIDELE

  • No ratings found yet!

Vendor Biography

Umuntu umwe ngo  baramubwiye bati: “Wakwisubiraho ukagaruka mu nzira nziza?” Mu kubereka ko ibyo asabwa yumva bitagishobotse akoresha imvugo igira iti: “Sauvez vos âmes, la mienne est déjà perdue!” Aha yari agize ati: “Nimukize amagara yanyu, nimukize roho zanyu, iyanjye yamaze kuzimira”!

Abantu bamwe iyo bamaze kwitakariza ikizere, ukababaza uko bumva bahagaze barakubwira bati: “Nta kubaho, dukomeye urebeye inyuma, cyangwa se bakanakubwira ko ari  ah’Imana”. Iyo Mana babona ko ari yo ya nyuma yagira icyo ikora, burya ikora mu bihe byose, ntikora mu bihebye gusa ngo abatihebye ibe itabareba, ariko twatojwe cyangwa twabwiye ubwonko bwacu ko iboneka iyo byakomeye!

Nyamara n’uwo bitakomeranye burya iri kumwe na we. Ni Imana yihisha (Yesaya 45:15), ariko ni n’Imana yiyereka abayishakana umwete bose cyangwa abo ishaka. Ni Imana itangaje kuko isanga kandi igasanganira abakubirijwe n’amajune. Wari uzi ko na Kayini yari ikimuvugisha kugeza ayinaniye cyangwa yinaniwe! Incuro ebyiri zose yaramusanze: Ubwa mbere iza ije kumugira inama ngo adatana (Itang.4:6-7), ariko aba ari byo ahitamo; ubwa kabiri iza kumubaza uko byagendekeye Abeli ariko nabwo aranga arayininira, biyitera kumuhana. Nyamara iyo usomye neza Bibiliya usanga Kayini yari agifite amahirwe yo kuyigarukira, ariko aho gusaba imbabazi ahitamo kugabanyisha igihano (Itang.4:9-15)!

Hari benshi barimo n’Umwanditsi w’iki gitabo bamenye ibanga ryo kwima amatwi imbaraga zikurura zijyana kure y’Imana, begera Imana nka wa mukoresha w’ikoro ntibyabakoraho (Luka 18:9-14), ubuhamya bwabo buzakomeza gufasha benshi. Nusoma iki gitabo ukanabisengera, uzasanga koko “Gusenga atari ugushyenga, ahubwo gusenga ari Ubuzima”, kandi abanyamashyengo mu bavugabutumwa n’ubusanzwe bazakubwira ko ari nta sengesho ry’umunyagara ribaho! Iry’uyu mwanditsi naryo ubanza ari ho twarishyira.

Ntiyimennye inda ahubwo nakubere indangamirwa mu kutamirwa n’abakumwaza, roho yawe ntirazimira kuko utarazima, icyakora koko haba kugwa nabi no kugwa habi. We yaguye heza kandi mu beza, ni cyo gituma uyu munsi aberewe no kugusangiza urwo yagenze, nubigenzura urasanga koko Imana ari urukundo.

delivery

QUICK DELIVERY

Swift dispatch

ONLINE PAYMENT

Multiple options

EXPERT SUPPORT

Help when you need it

WIDE VARIETY

Thousands of books

GLOBAL SHIPPING

Worldwide delivery

Shopping cart
Sign in

No account yet?

Shop
0 Wishlist
0 items Cart
My account